RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ibibuga by' imikino bikikije stade Amahoro byatangiye gusenwa

Tora iyi nkuru
(4 :Inshuro imaze gutorwa)
Ibibuga byakorerwagaho ibikorwa by' imikino byasenwe Ibibuga byakorerwagaho ibikorwa by' imikino byasenwe

Ibibuga by’ imyidagaduro itandukanye byari bikikije stade Amahoro I Remera byamaze gushorwamo imashini zicukura zikabirimbura aho hagiye kubakwa inzu mberabyombi y’ imyidagaduro nkuko minisiteri ishinzwe imikino ibitangaza.

Ibi bibuga byubatswe ku nkunga ya leta hamwe n’ ishyirahamwe ry’ umukino w’ umupira w’ amagauru mu Rwanda FERWAFA aho byakoreshwaga n’ amakipe atandukanye cyane cyane abana biga umupira, shampiyona y’ ikiciro cya kabiri, igikombe cy’ Amahoro ndetse n’ indi mikino yoroheje yaberaga kuri ibi bibuga.

Ibi bibuga byarimo icya FERWAFA nyirizina ndetse nicyari cyarahawe ikipe ya APR FC yakoreshaga mu myitozo, kuri ubu ibyo bibuga biri gusenywa kugira ngo hubakwe inzu mberabyombi izajya yakira ibirori bitandukanye harimo n’imikino y’intoki nka Basketball na VolleyBall.

Kugeza ubu haribazwa aho abakoreshaga ibi bibuga baribwerekeze nyuma yo gusenya ibyo bibuga kuko byafashaga abantu benshi kwidagadura muri aka karere ka Gasabo biherereyemo.

Imashini zatangiye gusiza zihereye ku kibuga cyajyaga cyitorezwaho na APR FC iyo yabaga iri kwitegura imikino n’amakipe yo mu Ntara afite ibibuga bitariho ibyatsi by’ ibikorano ’Tapis synthétique’ ndetse n’ ikipe y’ abana ya APR FC niho yajyaga yitoreza, icyakora ubona ko no kukindi kibuga kiri ku ruhande nacyo cyatangiye gutegurwa ngo gisenywe cyane ko uruzitiro rwacyo ndetse na bimwe mu bigize ikibuga byatangiye kwigizwa hirya.

Iyi nzu igiye kuhubakwa ngo yaba ije gusubiza ibibazo byibazwaga cyane n'abahanzi bahamyaga ko batabona aho gukorera ibitaramo hahagije dore ko iyi yo yaba ifite byibuza imyanya ibihumbi icumi by'abantu bicaye neza. aha rero usibye abahanzi ngo ni inzu yajya yifashishwa mu bikorwa binyuranye bitari imikino n'ubuhanzi gusa.

Igitekerezo cyari cyiza aho kishimiwe na benshi, gusa cyanezwe uburyo cyakuzwemo harimburwa ibindi bikorwa remezo byafashaga benshi aho hari hakwiye gushakwa ahandi hakubakwa iyi nyubako mberabyombi hatajemo kurimbura ibikorwabyagezweho.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version