RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Geoffrey Kondogbia wanze gukinira abafaransa aje guhangana n' Amavubi

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)
Geoffrey Kondogbia ategerejwe i Kigali Geoffrey Kondogbia ategerejwe i Kigali Photo: Getty Images

Umutoza Raoul Savoy utoza ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Centrafrique yatangaje abakinnyi 23 azakoresha yitegura umukino wa Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu 2019.

Geoffrey Kondogbia ukinira Valence yo muri Espagne wakiniye amakipe y’abana y’u Bufaransa ni umukino wa Gatatu azaba agiye gukinira igihugu cye cyamavuko nyuma yo gutera umugongo ubufaransa. 

Ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo hateganyijwe uyu mukino uzabera kuri Stade Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo. Ni umukino wa gatanu mu itsinda uzahuza amakipe abiri adafite icyizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Umunya-Espagne, Raoul Savoy, n’ikipe ye ya Repubulika ya Centrafrique biteganyijwe ko izagera mu Rwanda tariki 14 Ugushyingo 2018 bagakorera imyitozo ku bibuga byo mu Karere ka Huye, nk’ikibuga cy’imyitozo cya Kamena na Stade Huye bazakiniraho.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu mutoza wabonye amanota atatu n’ibitego 2-1 ku Rwanda mu mukino ubanza yatangaje abakinnyi 23 azazana i Kigali.

Barimo igihangange Geoffrey Kondogbia watwaranye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akinana hagati mu kibuga na Paul Pogba mu 2013, ariko nyuma aza guhitamo gukinira Centrafrique, igihugu cye cy’amavuko. Geoffrey Kondogbia yakinnye bwa mbere mu ikipe ya Centre Afrique ari nawe kapiteni ubwo Cote d' Ivoire yayinyagiraga 4-0 mu mikino y' amatsinda yo gushaka itike y' igikombe cy' Africa 2019.

Ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo; Lens yo mu Bufaransa, Sevilla yo muri Espagne, Monaco yo mu Bufaransa, Inter Milan yo mu Butaliyani na Valence yo muri Espagne akinira kugeza ubu.

Urutonde rw’abakinnyi 23 ‘Fauves du Bas-Oubangui’ izazana mu Rwanda

Elvis Samolah, Lembet Geoffrey, Samola Prince, Enza Yassimi, Nicolas Zimbori, Salif Keita, Thibaut Ban, Ngam Ngam St Cyr, Anzite Franklin, Sadock Ndombe, Kethevoana Foxi, Geoffrey Kondogbia, Yambere Cedric, Toropite Tresor, Madibe Vivien, Manga David, Youga Amos, Amores Dertin, Dimokogna St Fort, Louis Mafouta, Habib Habibou, Quientin Ngakoutou na Fredrick Nimani.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version