RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Rayon Sports yaguze imodoka y' ideni rya miliyoni 100

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)
Imodoka Rayon Sports yaguze yari isanzwe ikora Imodoka Rayon Sports yaguze yari isanzwe ikora Photo: Igihe

Ikipe ya Rayon Sports yahimbwe gikundiro kubera ubwinshi bw’ abafana igira yamaze kwerekana imodoka nini izajya itwara abakinnyi b’ iyi kipe aho izajya iba igiye gukina hirya no hino mu gihugu.

Iyi modoka ni umwenda wa miliyoni ijana z’ amanyarwanda uzishyurwa mu bihe bitandukanye ariko bitarenze umwaka wa 2019.

Ibi ni bimwe mubyo abayobozi bayoboye iyi kipe bari biyemeje kugeraho, gushaka uburyo ikipe ya Rayon Sports ibona imodoka kuko ntayo yagiraga.

Imodoka izajya itwara abakinnyi ba Rayon SportsImodoka izajya itwara abakinnyi ba Rayon SportsImodoka izajya itwara abakinnyi ba Rayon Sports

Iyi modoka ijyamo abantu 52 ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw nkuko byatangarijwe abanyamakuru, izakoreshwa mu gutwara abakinnyi n’abatoza mu myitozo no mu mikino ikinira imbere mu gihugu.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd ikaba yarazanwe n’ Akagera Motors ikaba yarisanzwe ikorera hano mu Rwanda.

Umutoza Robertinho yabaye mubambere mu gutaha iyi modokaUmutoza Robertinho yabaye mubambere mu gutaha iyi modokaUmutoza Robertinho yabaye mubambere mu gutaha iyi modoka

Umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye abanyamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, izishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo.

“Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu nka Skol, Airtel, Bonanza Co Ltd n’abandi bo bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.” Muvunyi abwira itangazamakuru

Iyi modoka yari isanzwe ikora gusa abayobozi ba Rayon Sports bizeye ko izabafasha mu ngendo z’ikipe kuko nta kibazo na kimwe ifite.

Rayon Sports yaherukaga imodoka itwara abakinnyi yari yarahawe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame mu mwaka wa 2003 ariko uyu munsi ntiyarigikandagira mu muhanda kuko yashaje.

Imodoka Rayon Sports yaherukaga gutangaImodoka Rayon Sports yaherukaga gutangaImodoka Rayon Sports yaherukaga gutanga

Iyi modoka yarisanzwe ikora akazi ko gutwara abantu ibavana muri Kigali yerekeza iburasirazuba mbere yuko kompani yariyifite iyigurisha muri Rayon Sports ubu yahise ijyanwa aho igomba gushyirwaho ibyapa byamamaza aba bafatanyabikorwa ba Rayon Sports ikazatangira gukoreshwa iyi mirimo irangiye.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version