RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Rayon Sports yandagaje Gicumbi FC

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)
Rayon Sports yorohewe n' umukino wa Gicumbi FC Rayon Sports yorohewe n' umukino wa Gicumbi FC photo: Igihe

Wari umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda. Umutoza Robertinho utoza Rayon Sports yayoboye ikipe yakinnye idafite Bimenyimana Bonfils Caleb wahawe ikarita itukura.

Gusa mu bakinnyi yakoresheje yatunguranye abanza ku ntebe y’abasimbura Rutanga Eric na Yannick Mukunzi, agirira icyizere Bukuru Christopher na Eric Irambona.

Gicumbi itozwa na Hakizimana Abdul bita Bekeni yakiniraga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho iheruka gutsindirwa ibitego bine mu mukino wa shampiyona y’umwaka ushize.

Ntabwo iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangiye neza kuko yatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa gatatu gusa w’umukino ku mupira wahinduwe na Iradukunda Eric winjizwa neza na Michael Sarpong bita Balloteli wakinaga umukino we wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda.

Gicumbi yakomeje kotswa igitutu bituma ikora amakosa menshi mu gice cya mbere, harimo nk’iryakozwe na Nsengayire Shadad rivamo ‘coup franc’ yatewe neza na Manishimwe Djabel, atsindira Rayon igitego cya kabiri ku munota wa 26.

Manishimwe Djabel wakinnye uyu mukino nyuma y’amasaha yambitse impeta umukunzi we Niyitunganye Kawthar bagiye kurushinga, yari yagoye cyane ba myugariro ba Gicumbi FC.

Gusa uyu musore w’imyaka 21 ntiyahiriwe n’uyu mukino kuko ku munota wa 41 yakoze impanuka agongana na myugariro wa Gicumbi FC, Ahishakiye Nabil, akubita umutwe hasi ata ubwenge. Hitabajwe abaganga n’imbangukiragutabara yitabwaho aza koroherwa.

Manishimwe amaze gusohoka mu kibuga yasimbujwe Yannick Mukunzi wahise agira uruhare mu gitego cya gatatu cya Rayon Sports aha umupira Niyonzima Olivier Sefu nawe wahise ahereza Sarpong atera ishoti rikomeye, Nsozera Anserme ntiyashobora kurifata.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka; Rutanga Eric asimbura Irambona Eric na Souleyman Mudeyi asimbura Muhire Kevin.

Ku rundi ruhande Yahaya Saleh yasimbuye Willy Patrick naho Uwiringiyimana Christopher afata umwanya wa Murenzi Patrick.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye ku mukino waje kurangira Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego bitatu ku busa byatumye izamuka ku rutonde rwa shampiyona aho igeze ku mwanya wa kane n’amanota icyenda (9) irushwa atatu na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Uko imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yagenze

Musanze FC 2-1 Espoir FC
Amagaju FC 1-2 Police FC
Kirehe FC 2-2 AS Muhanga
Marines FC 0-2 APR FC SC
Kiyovu Sports 0-1 Mukura VS
AS Kigali 0-2 Etincelles FC
Rayon Sports FC 3-0 Gicumbi FC
Bugesera FC 1-1 Sunrise FC

 

Inkuru: IGIHE

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version