RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Mukura Victory Sports ikoze amateka

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)
Mukura VS iyobowe n' umutoza Haringingo Francis ikomeje intangiro nziza za shampiyona Mukura VS iyobowe n' umutoza Haringingo Francis ikomeje intangiro nziza za shampiyona photo: Internet

Ikipe ya Mukura Victory Sports & Loisir ikoze ibyo itaherukaga mu myaka myinshi ishize aho itangira shampiyona imara imikino 4 iyitsinda.

Kuva mu mwaka wa 2000, Mukura VS ntiyigeze ibasha gutsinda imikino 4 ya mbere muri shampiyona. Umwaka ushize wa shampiyona mu mikino 5 ibanza Mukura ntanumwe yatsinze aho yanganyijemo 3.

Ibi Mukura VS irabikesha igitego Iradukunda Bertrand yayitsindiye ubwo Mukura VS yatsindiraga Kiyovu Sports ku Mumena igitego kimwe ku busa mu mukino wa shampiyona igeze ku munsi wa 4.

Mukura VS yatangiye itsinda Sunrise, Ikurikizaho Rayon Sports yatsinze 2-1, itsinda Bugesera 1-0 mbere yuko itsinda Kiyovu Sports.

Mukura VS ubu ni iya kabiri ku rutonde rw’ agateganyo n’ amanota 12 kuri 12 inganya na APR FC ya mbere.

Imikino yose y’ umunsi wa 4

Kuwa Gatanu 02 Ugushyingo
Musanze FC 2-1 Espoir FC 
Amagaju FC 1-2 Police FC
Kirehe FC 2-2 AS Muhanga

Kuwa Gatandatu 03 Ugushyingo
Marines FC 0-2 APR FC

SC Kiyovu 0-1 Mukura VS
AS Kigali 0-2 Etincelles FC

Ku Cyumweru 04 Ugushyingo
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version