RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

PSG yakuyeho agahigo ka Tottenham kari kamaze imyaka 58!

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Mbappe atera ishoti ryavuyemo igitego cyambere cya PSG Mbappe atera ishoti ryavuyemo igitego cyambere cya PSG Photo: Reuters

Ikipe ya Paris St-Germain yo mubufaransa yakuyeho agahigo kari gafitwe n’ ikipe ya Tottenham yari ikamaranye imyaka 58 yose aho PSG yabikoze imaze gutsinda Lille ibitego 2-1 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

PSG yatsinze Lille mu mukino wa shampiyona Ligue 1 watumye imara imikino 12 itsinda yikurikiranya akaba ariyo kipe rukumbi imaze imikino myinshi itsinda muri shampiyona 5 zikomeye ku mugabane w’ uburayi.

Ikipe yari ifite aka gahigo yari Tottenham yabikoze mu mwaka wa shampiyona y’ abongereza 1960-61 aho yamaze imikino 11 itsinda.

Kylian Mbappe niwe watsindiye PSG igitego cya mbere ku ishoti yatereye muri metero 25 kikaba igitego cye cya 13 mu mikino 11 amaze gukina uyu mwaka.

Neymar yatsinze icyakabiri ku mupira wayobejwe gatoya n' umukinnyi wa Lille, naho Nicolas Pepe atsindira Lille igitego mu minota ya nyuma kuri penaliti.

Paris St-Germain ifite igikombe cya Ligue 1 umwaka ushize ubu irarusha amanota 11 ikipe ya Lille iyikurikira

Shampiyona 5 zikomeye iburayi ni Premier Ligue yo mu bwongereza, Bundesliga mu Budage, La Liga muri Espagne, Serie A mubutaliyani na Ligue 1 mu bufaransa.

 

Amashusho y' umukino wa PSG 2-1 Lille

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version