RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

APR FC yakoze ibyari byarayinaniye mu myaka ine ishize

Tora iyi nkuru
(5 :Inshuro imaze gutorwa)
APR FC yakoze ibyari byarayinaniye mu myaka ine ishize photo: RwandaMagazine

Ikipe ya APR FC ikomeje gutangira neza shampiyona nyma yo gutsinda ikipe ya Kirehe FC ibitego 2-0 byayihesheje kuyobora shampiyona by’ agateganyo.

Ni umukino w’ umunsi wa Gatatu wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 nibwo APR FC yakiriye Kirehe FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyihatsindira ibitego 2-0 byinjiye mu gice cya mbere cy’ umukino byatsinzwe na Byiringiro Lague.

Ni umukino wa Gatatu iyi kipe ya gisirikare itsinze yikurikiranya ndetse yo ikaba itarinjizwa igitego na kimwe agahigo isangiye na Kiyovu Sports mu bitego 40 bimaze kwinjira mu mazamu yandi makipe. APR FC yaherukaga gutangira neza shampiyona itsinda imikino ibanza mu mwaka w' imikino 2014-2015 aho yatsinze imikino 3 ibanza igatsindirwa ku munsi wa kane.

APR FC yarimaze imyaka ine idatsinda imikino 3 ibanzaAPR FC yarimaze imyaka ine idatsinda imikino 3 ibanzaAPR FC yarimaze imyaka ine idatsinda imikino 3 ibanza

Igitego cy’ ambere cyagiyemo ku munota wa 6 ku mupira wari uhinduwe na Muhadjili Hakizimana, Lague abanza kuwuhusha ateresheje ukuguru ku iburyo, arawusanganira awutanga myugariro wa Kirehe FC na nyezamu wayo Ismaël abatsindana igitego akoresheje ukuguru ku I bumoso.

Igitego cya kabiri Lague yagitsinze ku munota wa 45 nyuma y’amakosa yari akozwe n’ umunyezamu wa Kirehe FC wagiye gukinira umupira mu kibuga hagati arawuhusha, Lague ahita awutera mu izamu ryari ryambaye ubusa biba 2-0 ari nako umukino waje kurangira.

Mukura VS yaje gutsinda bigoranye umukino wa gatatu wikurikiranya, aho yabashije gutsinda Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Munezero Dieudonné ku munota wa 93 w’umukino.

I Rubavu , Marines FC yahanganyirije na AS Kigali 1-1. Marines yatsindiwe na Kambale Salita Gentil, naho As Kigali itsindirwa na Flank Kalanda.

APR FC iyoboye urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018/2019 n’ amanota 9, yometswe na Mukura VS nayo ifite 9 naho Kiyovu Sports ikaza kumwanya wa gatatu n’ amanota 7 inganya na AS Muhanga.

Rayon Sports ifite amanota 4 izakina ku munsi wejo kuwa kane na Sunrise FC I Nyagatare.

Ikipe ya APR FC ikomeje gutangira neza shampiyona nyma yo gutsinda ikipe ya Kirehe FC ibitego 2-0 byayihesheje kuyobora shampiyona by’ agateganyo.

Ni umukino w’ umunsi wa Gatatu wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 nibwo APR FC yakiriye Kirehe FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyihatsindira ibitego 2-0 byinjiye mu gice cya mbere cy’ umukino byatsinzwe na Byiringiro Lague.

Ni umukino wa Gatatu iyi kipe ya gisirikare itsinze yikurikiranya ibitego ibitego bibiri ndetse yo ikaba itarinjizwa igitego na kimwe ari nayo kipe rukumbi ifite aka gahigo.

Igitego cy’ ambere cyagiyemo ku munota wa 6 ku mupira wari uhinduwe na Muhadjili Hakizimana, Lague abanza kuwuhusha ateresheje ukuguru ku iburyo, arawusanganira awutanga myugariro wa Kirehe FC na nyezamu wayo Ismaël abatsindana igitego akoresheje ukuguru ku I bumoso.

Igitego cya kabiri Lague yagitsinze ku munota wa 45 nyuma y’amakosa yari akozwe n’ umunyezamu wa Kirehe FC wagiye gukinira umupira mu kibuga hagati arawuhusha, Lague ahita awutera mu izamu ryari ryambaye ubusa biba 2-0 ari nako umukino waje kurangira.

Mukura VS yaje gutsinda bigoranye umukino wa gatatu wikurikiranya, aho yabashije gutsinda Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Munezero Dieudonné ku munota wa 93 w’umukino.

I Rubavu , Marines FC yahanganyirije na AS Kigali 1-1. Marines yatsindiwe na Kambale Salita Gentil, naho As Kigali itsindirwa na Flank Kalanda.

APR FC iyoboye urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018/2019 n’ amanota 9, yometswe na Mukura VS nayo ifite 9 naho Kiyovu Sports ikaza kumwanya wa gatatu n’ amanota 7 inganya na AS Muhanga.

Rayon Sports ifite amanota 3 izakina ku munsi wejo kuwa kane na Sunrise FC I Nyagatare.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version