RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Lionel Messi ashobora kugaruka mu kibuga vuba

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)
Lionel Messi ari kumwe n' umuhungu we areba umukino wa Barca Lionel Messi ari kumwe n' umuhungu we areba umukino wa Barca photo: Getty Images

Rutahizamu w’ umunya Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona Lionel Messi ashobora kugaruka mu kibuga mbere y’ igihe cyateganyijwe nyuma y’ imvune yagize ku kaboko.

Messi yavunitse mu mukino wa shampiyona La Liga ubwo FC Barcelona yakinaga na Sevilla taliki 20 Ukwakira.

Abaganga bavuze ko Messi azamara ibyumweru bitatu hanze y’ ikibuga.

Gusa inkuru dukesha BBC ivuga ko Messi ashobora kugaruka mu kibuga mbere y’ igihe cyateganyijwe kuko yagaragaye mu myitozo kuri uyu wa Gatatu ameze neza.

Lionel Messi yasibye umukino Champions League Barca yatsinzemo Inter Milan, asiba na El Clasico yabaye ku cyumweru gishize.

Messi ntari kurutonde rw’ abakinnyi Barcelona iri bukoreshe ikina na Leonesa mu mukino wa Copa del Rey kuri uyu wa gatatu, gusa ashobora kuzakina umukino wa shampiyona mu mpera z’ iki cyumweru aho Barca izaba icakirana na Rayo Vallecano.

Lionel Messi ashobora kugaruka mu kibuga vuba

Rutahizamu w’ umunya Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona Lionel Messi ashobora kugaruka mu kibuga mbere y’ igihe cyateganyije nyuma y’ imvune yagize ku kaboko.

Messi yavunitse mu mukino wa shampiyona La Liga ubwo FC Barcelona yakinaga na Sevilla taliki 20 Ukwakira.

Abaganga bavuze ko Messi azamara ibyumweru bitatu hanze y’ ikibuga.

Gusa inkuru dukesha BBC ivuga ko Messi ashobora kugaruka mu kibuga mbere y’ igihe cyateganyijwe kuko yagaragaye mu myitozo kuri uyu wa Gatatu ameze neza.

Lionel Messi yasibye umukino Champions League Barca yatsinzemo Inter Milan, asiba El Clasico yabaye ku cyumweru gishize.

Messi ntari kurutonde rw’ abakinnyi Barcelona iri bukoreshe ikina na Leonesa mu mukino wa Copa del Rey kuri uyu wa gatatu, gusa ashobora kuzakina umukino wa shampiyona mu mpera z’ iki cyumweru aho Barca izaba icakirana na Rayo Vallecano.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version