RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Zaha ntiyorohewe n' abafana ba Arsenal

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Wilfried Zaha arimo arohererezwa amagambo ateye ubwoba Wilfried Zaha arimo arohererezwa amagambo ateye ubwoba photo: Getty Image

Rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivore Wilfried Zaha yatangaje ko adatewe ubwoba n’abafana ba Arsenal barikumutera ubwoba banamugirira ivanguraruhu aho bamuziza ko ngo yahawe penaliti y’inyibano yatumwe amakipe yombi anganya ibitego 2-2 mu mpera z’ icyumweru gishize.

Abafana ba Arsenal ntabwo babyumvise kimwe n’icyemezo cy’umusifuzi cyo gutanga penaliti yatumye bishyurwa igitego cya kabiri bakagabana amanota na Crystal Palace.

Zaha arazira ko yaba yarigwishije akagwa mu rubuga rw’amahina nyamara Granit Xhaka yari yirinze kumukoraho. Aha ni ho havuye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Luka Milivojevic.

Zaha yiyamye aba bafana bari kumwoherereza ubutumwa bubi anababwira ko nta bwoba abafitiye abuzuye ivanguraruhu nkuko tubikesha urubuga rw’ ikipe ye ya Crystal Palace.

“Ntabwo bimfasheho rwose, ibyo banyoherereza byose ntibinkanga. Abuzuye ivanguraruhu, no guteza ubwoba ku muryango wanjye. Njyewe ndifuriza imiryango yanyu ibyiza gusa. Ubuzima bwanjye buracyari bwiza, buratekanye hejuru y’urwo rwangano rwanyu.” Zaha aganira n’ umunyamakuru wa Crystal Palace.

"Ntabwo mba naje mu kibuga kwigwisha. sinjye wasifuraga. Ese niba ikosa ribereye hagati mu kibuga rigasifurwa, kubera iki ryabera mu rubuga rwamahina ntirisifurwe? nanjye hari ubwo ntabyumva."

Nyuma y’uwo mukino, umukinnyi Xhaka yavuze ko atavuguruza umusifuzi.

Arsenal iri mu makipe ya mbere yakoze penaliti nyinshi aho kuva mu mwaka w’ imikino wa 2016/17 iyi kipe imaze guterwa penaliti 18 aho 17 zose byabaye ibitego.

Kuva muri 2014-2015 rutahizamu wa Leicester Jamie Vardy ni we umaze gukorerwaho penaliti nyinshi (13) akurikirwa na Zaha ufite 11 anganya Raheem Sterling.

Reba video ya penaliti itavugwaho rumwe

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2018 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version